Inzitizi mu kwiga kw’abana b’impunzi mu nkambi ya Meheba

Umuryango BAMUKUNDA FOUNDATION umaze umwaka utangiye igikorwa cyo gutera

inkunga abana b’impunzi bari mu nkambi mu gukomeza amashuri yabo.

Abantu benshi bishimiye ishingwa ry’uyu muryango, barawushyigikira batanga inkunga

zadufashije kugoboka abo bana.

N’ubwo abana b’impunzi twibandaho ari abari muri Zambiya, Congo, Cameroun n’u Burundi umuryango BAMUKUNDE FOUNDATION uteganya gufasha abana b’impunzi ziri hirya no hino muri Afrika.

Mu minsi ishize BAMUKUNDE FOUNDATION yanyohereje mu inkambi ya MIHEBA muri ZAMBIYA kujya kureba uko inkunga itanga ikoreshwa, no kumenyana n’abana b’impunzi baHABA ifasha ndetse no kwiribera ibibazo byose bahura nabyo.

Iyo nkambi ya MEHEBA iri mu majyarugu y’igihugu cya ZAMBIYA, muri District ya KALUMBILA

mu birometero 78 uvuye mu mujyi witwa SOLOWEZI , hafi y’umupaka wa RDC na Angola.

Mu nkambi ya MEHEBA, izo nkunga zafashije abana biga mu byiciro bibiri: amashuli yisumbuye ndetse na kaminuza.

Ngezeyo nasanze ari mu bihe by’ibizamini ariko nashoboye kubonana n’abana batandatu mu bo twafashije gushobora kwiga mu ishuli ryisumbuye ryitwa MEHEBA BOARDING SECONDARY SCHOOL EDUCATION rizwiho kuba rifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bukenewe kugira ngo wemerwe kandi ushobore kwiga muri kaminuza.

Nagize n’amahirwe yo kwakirwa n’umuyobozi waryo. Anshimira cyane abana b’impunzi bahiga mu buhanga, imyitwarire, ubutwari, umwete ndetse n’ubwitange bagaragaza mu kwiga kwabo nubwo bafite ibibazo bitoroshye bituruka ku mibereho mibi y’ubuhunzi.

Abo bana bantumye, mu izina ryabo n’irya bagenzi babo batabonetse, gushimira byimazeyo abagiraneza bakomeje kubatera inkunga banyuze kuri BAMUKUNDE FOUNDATION.

Nyuma yaho, nagiranye ikiganiro na bamwe mu babyeyi b’abo bana  aho mu nkambi.

Bangejejeho ingorane zikomeye bafite mu kurerera muri ubwo buhungiro, cyane cyane kubirebana no gushyira abana mu mashuli. Bambwiye ko n’abo babashije gushyiramo batabasha gukomeza kwiga kubera amikoro make y’ababyeyi no kubura ababakubita ingabo mu bitugu.

Ababuze ayo mahirwe yo kwiga kandi batabuze ubwenge ngo bashoka igishanga bakajya guhinga

abakobwa bagasha igihe kitageze cyangwa bakabyara ari abangavu.

Urugendo mvuyemo rwatumye nibonera n’amaso yanjye ibibazo abana dufasha

n’ababyeyi babo bahura nabyo mu nkambi ya MEHEBA runatuma BAMUKUNDE FOUNDATION

ifata imigambi ikurikira :

  • Gukomeza umugambi wo gutera inkunga yo kwiga  abana bo mu nkambi

bari muri MEHEBA BOARDING SECONDARY SCHOOL EDUCATION

  • Gushakira inkunga abana bandi batabasha gukomeza mu mashuli yisumbuye na kaminuza  kandi bafite ubwenge kubera kubura amikoro
  • Gutera ababyeyi bo mu nkambi inkunga tubafasha gukora imishinga yabaha  amikoro no kubasha kurihira abana babo amashuli ubwabo.

Kugirango BAMUKUNDE FOUNDATION ishobore kugera kuri izi nshingano irabakeneye mwebwe mwese mufite umutima w’impuhwe n’ubumuntu

Mushobora kutwandikira kuri contact@bamukunde.org

Twongeye kubashimira mwebwe mwese mwaduteye inkunga ndetse n’abayidutera kugira ngo  tubashe gufasha aba bana.

Turabatumiye rero mu kiganiro nzabagezaho birambuye ibyerekeranye n’urwo rugendo. Icyo kiganiro kizaba ku cyumweru taliki ya 19 Ukuboza 2021, saa kumi n’ebyiri (18:00hrs) ku isaha y’i Paris na Bruxelles. Izabera kuri channel ya YouTube na Facebook Page bya Bamukunde Foundation :   

https://www.facebook.com/BamukundeFoundation/